Iyi Imfashanyigisho ku buryo bwo gushakisha ibimenyetso nyabyo byemeza amakuru y’ukuri igenewe abanyamakuru b’abanyafurika yateguwe na Africa Check. Igamije kubaha ubumenyi n’inama zifatika hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma. Aka gatabo kateguwe mu gihe isi iri mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, gatanga incamake yumvikana ku buryo bwo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bimenyetso nyabyo byemeza amakuru y’ukuri ku makuru y’ubuzima.
Ku bindi bisobanuro, kimwe na raporo nshya ku bushakashatsi bwimbitse ku bimenyetso nyabyo byemeza amakuru y’ukuri, sura urubuga rwacu kuri www.africacheck.org
© Umutungo bwite wa Africa Check, 2020 Niba wifuza gukoresha cyangwa gutangaza amakuru ayo ari yo yose ari muri aka gatabo:Ufite uburenganzira busesuye bwo gukoresha amakuru ari muri aka gatabo ariko ugomba kubanza kubihererwa uruhushya na “Africa Check” na “Fojo Media Institute”. Ibisobanuro biri muri iyi mfashanyigisho y’amahugurwa bishobora gukoreshwa gusa byemejwe na “Creative Commons Attribution- Non-Non-Commercial-NoDerivatives 4.0 international licence (CC BY-NC- ND 4.0)”. Ushobora kureba ibisabwa kuri uru rubuga creativecommons.org/ licenses/by-nc-nd/4.0creativecommons.org/licenses/by-nc-nd/4.0Niba ukeneye gukoresha kopi y’iyi mfashanyigisho, ugomba kugaragaza aho ibyo utangaje byavuye, (hyperlinks” cyangwa URL), kandi ukubahiriza amabwiriza y’itangazamakuru yatanzwe na ba nyir’inyandiko.Niba wifuza gutangaza raporo yakozwe ku buryo bwo gushakisha ibimenyetso nyabyo byemeza amakuru y’ukuri ku bintu runaka uyikuye ku rubuga rwa Africa Check:Ushobora gutangaza inyandiko ivuye ku rubuga rwacu mu gihe ugamije kuzifashisha mu guhugura abantu, mu gutunganya inkuru no kungurana ibitekerezo ku makuru cyangwa ku byabaye. Ugomba kugaragaza ko ibyo utangaje ubikesha Africa Check, kandi ugakomeza kugaragaza imiyoboro yose igana ku masoko yakoreshejwe, mu gusoza ukanongeramo iyi nteruro: “Iyi raporo yanditswe na Africa Check, umuryango udaharanira inyungu ukora ubushakashatsi bwimbitse ku bimenyetso nyabyo byemeza amakuru y’ukuri. Reba ku rubuga rwabo aho iyi raporo y’umwimerere yatangarijwe”.Soma hano amabwiriza yacu arebana no gutangaza ibyo twakoze: africacheck.org/factsheets/guide-how-to-cite-africa-checks-research